Miscellaneous
Turabasuhuje bakunzi ba Radio Itahuka, kandi twizera ko aho muri hose hirya no hino ku isi, Uwiteka Imana akomeje kuba mu ruhande rwanyu. Mu kiganiro Igihe ni iki cy'uyu mugoroba turaza kungurana ibitekerezo ku ngingo zikurikira. 1) Mu mwaka wa 2015, abanyarwanda baturutse imihanda yose bikoreye uduseke, batujyana ku ngoro y'Inteko Nshingamategeko y'u Rwanda, basaba ko Itegeko nshinga ryariho icyo gihe ryavugururwa, maze Paul Kagame akemererwa kongera kwiyamamariza izindi manda. ibyifuzo byabo byarasubijwe, ariko nyuma y'imyaka 6, amarira ni yose mu ngeri zitandukanye z'abanyarwanda. Uwavuga ko utwo duseke twabaye utw'amakuba yaba yibeshye? Ijambo ni iryanyu. Kugira ngo tuze gusasira iyi ngingo turaza kugaruka: - Ku kibazo cya politiki iriho ubu y'u Rwanda yo kujyana ingabo mu bikorwa bya gisirikare mu bindi bihugu bya Afurika, rutabiherewe uburenganzira na AU cya ONU, cyangwa se ngo Inteko Nshingamategeko ibyemeze? Ni iki kihishe inyuma y'ibi bikorwa, amasomo bimaze gutanga magingo aya ni ayahe? - Turareba ku kibazo cy'abashoramari bakomeje kwamburwa utwabo, mu gihugu cyirata ibigwi ko ari icya mbere muri doing business. - Ikibazo cy'ubutabera bw'urushyo gikomeje kuba agatereranzamba. Aho bucyera abanyarwanda baraza bose gushirira mu gihome. Mu gutangira iki kiganiro turaza kugaruka ku buzima bwa gitwari bwa Spiriyani na Daphrosa Rugamba, binjiye mu nzira ibaganisha kubutagatifu. Muratumiwe mwese.