SOCIETTE Y'UBUCURUZI YA ALDABRA IRAGARAGAZA UBUJURA YAKOREWE NA LETA YA KAGAME

Share:

Listens: 0

RadioItahuka

Miscellaneous


1.Umugambi mubisha mu kumenyekanisha uruganda rutunganya zahabu rwa za miliyoni nyinshi. a.Aldabra yaje gusanga ifite ubushobozi bwo kuba yazana impinduka mu kunoza ubucuruzi bwa zahabu mu nzego zose. Hanyuma ifata umwanzuro wo kubaka uruganda rutunganya zahabu. b.Ibisabwa umushoramari, binyuze kuri Aldabra Limited. c.Ibisabwa Leta y’u Rwanda, binyuze muri Ngali Mining Ltd. d.Gufata umutungo mu buryo butemewe, Ibindi bikorwa bitemewe na Ngali Mining Ltd. 2.Inama yahuje ingabo zu Rwanda iza Mozambique  ndetse n'ingabo z'umuryango wa Sadc yageze kuki? a.Umuvigizi w'ingabo zu Rwanda Col Rwivanga aravuga ko umwanzi yambuka umugezi agahungira mu karere karimo ingabo za Sadc. 3.PM Pierre Habumuremyi yahawe imbazi na President Paul Kagame. a.Dr Pierre Habumuremyi aherutse kujuririra igihano yari yarahawe barakigabanya bagishyira ku mwaka umwe n'amezi 9. b.Icyo Kagame yifuzaga yakigezeho cyari icyo gukenesha umuryango wa Dr .Pierre Habumuremyi. 3.Nsengimana Theoneste, nyiri Umubavu TV yatawe muri yombi uyu munsi. a.Nsengimana Theoneste araregwa gutangaza amakuru y'ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.