Arts
Integuza: Amajwi y’inkuru ‘Intaganzwa Ziri Maso’ arimo ingingo zivuga ku bikorwa by’urugomo, kandi harimo ibice birimo urusaku rwinshi. Shama, umuyobozi w’Intaganzwa, agiye kujya mu birori byo gusoza imyitozo y’abazaba Indwanyi z’Ingwe. Ariko se, ni gute yaje kuba umuyobozi, kandi kubera iki afite umujinya mwinshi? Iyi nkuru yanditswe na Annick La Reine Shimwa. Mu buryo bw’amajwi, inkuru yasomwe na Emma-Claudine Ntirenganya. Hanyuma, uwafashe amajwi akanayatunganya ni Eloise Stevens afatanyije na Lucky Grace Isingizwe. RadioBook Rwanda ni umushinga mushya wo gusohora ibihangano by’ubuvanganzo mu nyandiko no mu majwi umurika impano zo mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba. Igitekerezo k’ibi bikorwa cyakomotse ku bigo bitatu bisohora ibitabo: Huza Press (Kigali, Rwanda), Kwani Trust (Nairobi, Kenya), hamwe na No Bindings (Bristol, UK). Ni umushinga mushya w’ibihangano bishya bigera ku bantu mu buryo bwagutse, uterwa inkunga na gahunda ya British Council yo guteza umbere ubugeni bwo muri Afurika y’Iburasirazuba.