Miscellaneous
1.Mu nkuru ya Ishema TV mu karere ka Gisagara abaturage batangaje Cyuma Hassan ibintu biteye kwibaza. Ngo umuryango witwa Aide direct ubaha imfashanyo y’amafranga yo kubakura mu bukene dore ko benshi muri bo biboneka ko bari mu bukene bukabije ukurikije uko bahagaze. Iyo abo baturage bamaze kuyakira ngo bategekwa gutanga umusanzu wa FPR ungana n’ibihumbi 10 na 15.000 frws za Ejo Heza. Utabikoze ntacyo akorerwa n’inzego z’ibanze. 2.Cristal Ventures ya FPR ngo igiye kubaka uruganda ruzakor a amata y‘ifu muri Nyagatare, rukazaba ngo rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 500.000 ku munsi .Ni mu gihe ariko mu karere haboneka hagati ya litiro ibihumbi 50 na 80 ku munsi . Hakaba ngo hari ikibazo cy’igabanuka ry’umukamo w‘amata . Ikibazo cya Monipole y’uruganda rwa FPR mu kugura amata nti kizamera nk’icyo mu miceri aho abahiinzi bahabwa amafranga make, bakaba obligés yo kuyafata kuko ntawundi wemerewe kugura umuceri wabo ? 3.Dr Habumuremyi haribazwa niba imbabazi yahawe na Prezida atari ibihembo by’akazi yakoze muri gereza aneka abanyururu bagenzi be no kuberega cg se kubatanga nk’uko abishimangira mu magambo yabwiye Jeannette Kagame muri Unity Club. Umugabo uregana. Ese umuntu wese abaye nka Dr Habumeremyi, mungo, mu tubari, mu miryango, ku kazi, mu baturanyi, umuntu wese wumvise ho akantu kanenga Leta cg kabusanya na gahunda za FPR uhaguruka ukajya kumutanga/ kumureportinga nk’uko Dr Habumuremyi yabikoze, mu gihugu hacura iki abantu ntibashirira mu minyururu?