Arts
Keza arahangayitse cyane kuko akeneye kubyara abana. None, ni gute yabiganiriza umugabo we? Iyi nkuru yanditswe na Mutsinzi Eric. Mu buryo bw’amajwi, inkuru yasomwe na Natacha Muziramakenga. Hanyuma, uwafashe amajwi akanayatunganya ni Eloise Stevens afatanyije na Lucky Grace Isingizwe. RadioBook Rwanda ni umushinga mushya wo gusohora ibihangano by’ubuvanganzo mu nyandiko no mu majwi umurika impano zo mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba. Igitekerezo k’ibi bikorwa cyakomotse ku bigo bitatu bisohora ibitabo: Huza Press (Kigali, Rwanda), Kwani Trust (Nairobi, Kenya), hamwe na No Bindings (Bristol, UK). Ni umushinga mushya w’ibihangano bishya bigera ku bantu mu buryo bwagutse, uterwa inkunga na gahunda ya British Council yo guteza umbere ubugeni bwo muri Afurika y’Iburasirazuba.