ABATABARIZAGA RUBANDA BOSE ABAMARIYE MU BUROKO. KUKI KAGAME AKUYE AGAHU KU NNYO?

Share:

Listens: 0

RadioItahuka

Miscellaneous


1.Alison Des Forges wo muli HRW niwe wanditse igitabo kuri genocide yo mu Rwanda muri1994 ngo ntuzasige n‘uwo kubara inkuru ( Leave no one to tell the  story) . None Kagame nawe abanyamakuru bigenga kimwe n’abandi bose batabariza abanyarwanda arabanize  abamariye ku icumu nta n’uwo kubara inkuru. 2.Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yasezerewe ku kazi ke.  Hari hashize iminsi bagaragara ko abayobozi b’ibigo bikomeye b’abatoni kwa Kagame bamusuzugura bakanga ko abagenzura imyaka 2 cg itatu yikurikiranya kandi ntibabihanirwe. Harimo n’uwamuteye ubwoba amutelefona ari mu nteko. Byanagaragayeko atari afite ubwisanzure mu kazi ke kuko hari ibigo bifite umutungo wa miliyari 2,3$ atari yemerewe kugenzura. 3.Ikinamico: Uwitwa  Jado Castar wari visi prezida w’ishyirahamwe rya Volleball ngo yakatiwe imyaka 2, azira gukoresha inyandiko mpimbano.  Benshi baribaza  niba ari we wagombye gufungwa, nubwo yaba yaremeye ibyaha,  yaba yari afite ububasha bwo kubikora ?  turabasomera ubusesenguzi bwa Therwandan. 4.Muhanga ngo  hari abantu barenga 700 bamaze imyaka 7 batarishyurwa  ingurane z’imitungo yabo. (umuseke.rw, 13.10. 2021). 5.Dr Uwamaliya Valentine arasubiza icyo batamubajije. Baramubaza ikibazo cy’ireme ry’uburezi aho kugisubiza agashimagiza ubwinshi bw’amashuri n’abanyeshuri. Arasubira um mvugo ya Kaboneka Francis na Kagame iha ubwinshi agaciro , ikiregangiza ireme.