ABAREZI NIBO BAKWIYE KURYOZWA IREME RY’UBUREZI RYAZAMBIJWE NA FPR ?

Share:

RadioItahuka

Miscellaneous


1.Mu gihe ikibazo cy’ireme ry’uburezi bwapfuye hashize imyaka irenga 26 kigarutse muri medias, ministre w’uburezi  Dr Uwamriya Valentine aravuga ko hari abayobozi b’amashuri bazaryozwa isibizwa ry’abana  60.000 barimo abarangiza primaire na tronc commun batsinzwe ikizami bakaba bagoma gusibizwa, ikintu cyari kimaze kwibagirarana  mu Rwanda rwari rumenyereye kwimura bose,  icyo ababyeyi bise kubaterurira abana, cg promotion automatique mu gifransa. Promotion automatique si cyo kibazo cyonyine ariko ni nkimwe mubyazambije uburezi nk’uko Ministre Uwamariya Valentine abigaragaza mu nkuru yo mu gihe.com yo ku wa 10.10.2021. 2.RGB yongeye kudutunguza ubushakashatsi bwa yo bwa fake butanga ibipimo biteye isoni ngo umutekano uri ku isonga mu Rwanda n’amanota 95,47% muri 2021. Ni mugihe  kandi barimo kudutangariza kandi ko umugore wa Shyaha  Gilbert waburiwe irengero bikekwa ko yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, umugore we agiye kujyanwa mu nkiko kubera  gushaka gusohoka  mu gihugu ngo mu buryo butemewe n’amategeko. 3.Mugihe .com hasohotse inkuru yo ku wa 10.10.2021 ivuga ko abaturage bishimiye servisi bahabwa na postes de santé (nyamara twagiye tubona inkuru nyinshi zihuria kubintu bikurikira